in

KNC yibatije izina rigayitse azitwa natsindwa na Rayon sport

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yongeye guha ubutumwa bukomeye Rayon Sports ko itazamutsinda mu mukino wa shampiyona bafitanye mu mpera z’icyumweru.

Mu magambo akomeye,KNC yatangaje ko naramuka atsinzwe na Rayon Sports azaba ariwe Perezida mubi w’ikipe mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.

Mu kiganiro yahaye Radio Fine FM,Bwana KNC yavuze ko azaba ariwe muperezida w’imfube waranze umwaka w’imikino natsindwa na Rayon Sports kuwa Gatandatu muri shampiyona izakinwa umunsi wa 20.

Ati “Ndatsinze iyi kipe Rayon Sports muzantore nka Perezida w’imfube w’umwaka wose.Uwo mwanya muzawumbikire nzaba ngukwiriye..

Mbisubiye nka Perezida wa Gasogi United,nindamuka ndatsinze Rayon Sports,nongeremo akandi kandi niramuka intsinze,niyemereye ko nzaba ndi Perezida w’imfube waranze uyu mwaka w’imikino.Ako kantu kabike nta n’umwe tuzawurwanira nzaba arinjye perezida w’imfube wa saison yose.”

Aya magambo ya KNC afite ishingiro kuko yatsinze Rayon Sports muri shampiyona ubwo baheruka guhura ku munsi wa 15 wa shampiyona,igitego 1-0 cya Malipangu.

Kugeza ubu Gasogi United inganya amanota 35 na Rayon Sports ndetse na AS Kigali,mu gihe APR FC ibayoboye na 36.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
1 year ago

Aribeshya ahubwo iryo zina ni ryiza iyo yiyita irindi ribi kurushaho! Kuko ntabwo azagera Ku kigereranyo cyo gupfuba kuko hapfuba ibyatogose bikabura umuriro. Nta n’ubwo arageza Ku rugerio rwo gutogota ngo noneho apfube. Niyitonde

Myugariro wa Kiyovu Sport yambitse impeta umukobwa wa kabiri -AMAFOTO

Babatomagije karahava! Mu mafoto turebere hamwe uko abakinnyi b’umupira w’amaguru bizihije umunsi w’abakundana n’abakunzi babo