in

KNC yatunguye abantu benshi nyuma yo kuvuga isomo yangaga bikabije n’iryo yakundaga cyane ubwo yari acyiga mu mashuri yisumbuye

Umushoramari akaba n’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda, Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko ubwo yari acyiga mu mashuri yisumbuye yajyaga kuvumba isomo ry’Amateka (History) n’ubwo yigaga ishami ridafite aho rihuriye n’Amateka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, nibwo KNC binyuze mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio/TV1 Rwanda yemeje ko yakuze akunda isomo rya History ku buryo yajyaga kurivumba asize imibare yigaga.

KNC ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru, aho urugendo yarutangiriye kuri Radio Flash FM mu mwaka wa 2004, nyuma aza kunyura kuri City Radio, muri 2012 aza gushinga Radio 1, muri 2014 ashinga TV 1 iri mu zikomeye mu Rwanda.

Uyu mushoramari usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Gasogi United ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ni umwe mu ndorerwamo urubyiruko rureberaho kugira ngo ruzatere imbere.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’ubwo bari mu byishimo byo gutsinda APR FC, ubuyobozi bwa Rayon sports bukomeje guterwa agahinda n’ikosa rikomeye umutoza Haringingo akora umunsi ku wundi

Rayon sport ibyabo byatahuwe, bamwe mu bafana bayo bagiriye nabi APR FC umubare w’abafashwe washyizwe hanze