in

KNC yasubije FERWAFA ku cyemezo kidashimishije

“Ni nkuko umwana yaba arwaye izoka ukamuha imiti y’igituntu.” KNC yasubije FERWAFA ku cyemezo kidashimishije

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United ndetse akaba na nyiri Radio na TV1, Kakooze Nkuriza Charles ntabwo yanyuzwe n’itangazao FERWAFA yashyize hanze imezenyesha amakipe umubare w’abanyamahanga bemewe.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 01 Nzeri 2024, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yatangaje ko umubare w’abanyamahanga bemewe kwinjira mu kibuga ugomba kuguma kuri 6 ariko ku basimbura hakiyongeraho 4 ubwo bose hamwe bakaba 10.

FERWAFA nyuma yo gutangaza ibi benshi ntabwo babyishimiye kubera ko amakipe yifuje abanyamahanga 12 noneho 8 bakaba bemerewe kwinjira mu kibuga 4 bakaba bari ku basimbura. FERWAFA ntabwo ibyo yakoze babyishimiye kuko ibyo yakoze bisa nkaho yikijije abanyamuryango.

KNC ari mu bantu batishimiye iki cyemezo FERWAFA yafashe abifata nko guha umwana imiti y’igituntu Kandi arwaye inzoka.

Yagize ati “Ni nkuko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu. Biriya FERWAFA yakoze n’ubundi urebye ntacyo bimaze kuko abanyamahanga 10 hakemerwa 6 bisa nkaho n’ubundi ushaka wajya ujyana 6 nkuko bisanzwe bitewe ni uko abanyamahanga bemewe bisaba kuzajya ujyana 2 ku mwanya umwe.”

KNC yagarutse ku kirimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, benshi basaba FERWAFA ko n’amakipe afite ibirarane azabanza agakina iyo mikino abanyamahanga ari 6 nkuko nandi makipe yakinnye bimeze.

” Ibyo abantu barimo kuvuga ni amatiku menshi, bazakine muri ubu buryo bwemejwe na FERWAFA ntacyo bitwaye.”

Ibi KNC yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024 mu kiganiro Rirarashe gica kuri Radio 1 buri munsi kuva saa Moya za mugitondo kugeza saa ine.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Keane, Neville na Carragher Batunze intoki Ten Hag nyuma yo gutsindwa bikomeye na Liverpool

Etincelle FC yabonye umuterankunga mushya