in

KNC yashimiye bikomeye Uwayezu Jean Fidel Perezida wa Rayon Sports ariko amuntenga ikintu kimwe gusa amusaba ko atazigera yongera kugikora kubera ko afite ikipe ikomeye cyane

KNC yashimiye bikomeye Uwayezu Jean Fidel Perezida wa Rayon Sports ariko amuntenga ikintu kimwe gusa amusaba ko atazigera yongera kugikora kubera ko afite ikipe ikomeye cyane

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yashimiwe cyane na KNC kubera ko yamutsinze ariko amuntenga ikintu gikomeye atazongera gukora kubera ko afite ikipe ikomeye cyane.

Ku munsi wo kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino KNC uyobora Gasogi United yari yabanje gutera ubwoba Uwayezu Jean Fidel.

Gasogi United ya KNC nyuma yo gutsindwa mu buryo bugaragarira buri wese, nyuma y’umukino yicishije bugufi yemera ko yarushijwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports cyane ko n’ubundi kuva Gasogi United yazamuka ntabwo iratsina Rayon Sports muri Shampiyona.

Uyu muyobozi wa Gasogi United mu kiganiro yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kuri Radio 1, yaje gutangaza ko ashimira Uwayezu Jean Fidel kubera intsinzi yabonye ariko avuga ko yamushatse nyuma y’umukino kugirango basangire aramubura ndetse anamuhamagaye kuri Telephone aramubura ibintu yafashe nkaho yari yagize ubwoba bukomeye gusa avuga ko yamusaba kutazabyongera kuko ikipe ye ni nziza.

Gasogi United nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports umukino ukurikiye izahura na Muhazi United FC, abayobora Gasogi baratumira abafana kuzaza kureba ikipe yabo kuko ngo izaba ari nshya kuruta uko bayibonye ku mukino ubanza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo itashye mu mitima y’abanyarwanda nyuma yo kumva ko umukinnyi w’umunyarwanda yiciwe muri Kenya

Atanze miss we! Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo (VIDEWO)