Ikipe ya Gasogi United iyoborwa na KNC yahinduye ibiciro nyuma y’umunsi umwe itangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino iyi kipe ye izakiramo Rayon Sports.
Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Gasogi United yakoze inama yemeza ibiciro byo kwinjira ku mukino izakinamo Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023.
Uyu mukino watangiye gukanirwa cyane hagati y’amakipe yombi. Perezida wa Gasogi United yatangiye gutegura uyu mukino mbere yo guhura na Rutsiro FC byanaatumye awunganya nubwo KNC yikomye umusifuzi avuga ko yibwe ariko byari ukugirango yikure muri iki kibazo kuko umusifuzi yari yasifuye neza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2023, nibwo KNC yabyutse atangaza ko ibiciro byahindutse kubera ko abantu barimo kuvuga ko yaciye menshi nubwo we yemeza ko icyo bashaka kuri uriya mukino atari amafaranga ahubwo bo bashaka amanota 3. Ibiciro ni ibihumbi 3 ahasanzwe hose, ibihumbi 5 ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 15 muri VIP. Aho yahinduye ni kuri iyi tike y’ibihumbi 15 kandi yari ibihumbi 20.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye itangiye imyitozo yo kwitegura uyu mukino yakaniye cyane ukurikije ibyo ubuyobozi burimo gutangaza bavuga ko uko bateguye APR FC ngo ninako barimo gutegura Gasogi United yabatsinze mu mukino usoza Phase aller.