in

KNC yahaye ubutumwa bukomeye trump wa musanze

Kakooza Nkuriza Charles Yatangaje ko trump wa musanze  yaba ashaka uwo azirukana nyuma y’umukino, ni mu gihe yasabye FERWAFA kubashakira abasifuzi beza.

Ati “Icyo namubwira cyo niyitegure neza, sinzi wenda uwo azirukana, ikindi ndashaka ntange itangazo kuri FERWAFA nonaha, baduhe imisifurire mizima kuko ibyagiye bibera i Musanze birazwi, turasaba rero kuko umukino uhuza Gasogi na Musanze uba ari uw’abakeba.”

Yakomeje avuga ko nubwo uyu perezida w’iyi kipe, Trump aba yagerageje gukora ibishoboka byose ngo babone intsinzi kugeza no guha abagore b’abakinnyi uduhimbazamusyi, kuri iyi nshuro ngo ntabwo bizakora.

Ati “Murabizi ko Trump igihe cyose aba yagerageje agatanga uduhimbazamusyi no ku bagore b’abakinnyi, icyo nzi cyo ibyo wakora byose tuzagutikurira aho ngaho i Musanze, ikintu usabwa gusa ni ukwicara ugatuza.”

“Nziko uri umugabo ukunda umupira niturangiza umukino tuzagenda unyakire, uzihangane ibizava mu mukino ubyakire gutyo ariko ndaje, numvise ubutumwa wahaye abakinnyi bawe ko umaze imyaka 3 usaba Imana ngo izagufashe utsinde Gasogi, ibyo bizakugora hari n’igihe bizagera n’imyaka myinshi n’abazagusimbura bikabananira.”

Biteganyijwe ko ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2022 ari bwo Musanze FC izakira Gasogi United kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking: Corona itumye umwe mu mikino yari kuba muri Primus Rwanda National League usubikwa

Wowe uteye nk’igisabo! – Umutoma umuhanzi Emmy yateye umugore we