in

KNC ntabwo yishimiye imisifurire! Umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, wahuzaga APR FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi aganya

APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa, iyisezerera ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino ibiri ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Muri 1/2, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izahura na Police FC yasezereye AS Kigali. Gusa mu mukino wa APR FC na Gasogi United, ubwo wari ugeze ku munota wa 4, ikipe ya gasogi United yatsinze igitego maze umusifuzi wo ku ruhande aracyanga, ibintu byababaje abakunzi biyi kipe barimo na perezida wayo KNC wari muri stade.

Undi mukino uzahuza Mukura Victory Sports n’ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC zizakina ku wa Kane.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu buribwe bwinshi, rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngaghe yamaze kubagwa na muganga w’inzobere amubwira igihe azakira imvune ye akagaruka mu kibuga – VIDEO