in

KNC bamuhaye urw’amenyo nyuma y’iminsi avuze ko azitwa izina rigayitse natsindwa na Rayon sport

KNC wari warigize akaraha kajyahe nyuma y’iminsi avuze ko azitwa izina rigayitse natsindwa na Rayon sport kuri ubu yemeye kwiyita umuperezida w’imfube kubera gusuzugurwa bikomeye cyane na Rayon sport.

Nyuma y’icyumweru kirenga umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yikomanga ku gatuza ko azatsinda Rayon Sports, iyi kipe yamucecekesheje imutsinda 2-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.

Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
ZAJU
ZAJU
1 year ago

Umuswa Ni useka uwatsinzwe
Umuswa ni utsindwa agahunga

Shaddy Boo yasabye abagabo bakuze kwicara bakaganiriza abasore bikiri mu maguru mashya

“Burya Niyo Bosco arabarenze”Urutonde rwa bahanzi 10 ba banyarwanda bakurikirwa kurusha abandi kuri YouTube