in

KNC amarangamutima yamurenze maze avugana ikiniga akari ku mutima we ku rupfu rwa Muramira Gregoire

Ku munsi w’ejo hashize nibwo uwari umuyobozi w’irerero ry’umupira w’amaguru Isonga witwa Muramira Gregoire yitabye Imana azize uburwayi bwa Kanseri .

Inkuru ye yababaje benshi mu bakunzi b’imikino mu Rwanda dore ko n’umuyobozi wa Gasogi United KNC yavuze ko Muramira ari umwe mu bagabo bagize uruhare kugira ngo Gasogi United itere imbere, ndetse ko igikorwa yamukoreye cyamukoze ku mutima.

Yagize ati “Umunsi umwe yantumyeho umuntu witwa Shukuru amuha imipira yo gukina ibiri, ibyo bintu byahinduye ubuzima bwanjye, bihundura ukuntu ntekereza Muramira.”

Akomeza agira ati “Ikimbabaje ni ukuntu Muramira apfuye tutamusuye ajobundi ari bwo twaganiraga hano na Hadji tuvuga tuti mureke dusure Muramira, ariko ntacyo nabivugaho cyane, umuryango we turi kumwe na wo kandi tuzababa hafi”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Nyuma yo kutageza muri 1/8 ikipe y’Afurika yahabwaga amahirwe mu gikombe cy’isi, Otto Addo yahise asezera

Hamenyekanye Impamvu itangaje yatumye rutahizamu wa Serbia yishimira igitego yatsinze afashe mu bugabo bwe