in

Kizz Daniel wari ufungiwe Tanzania yarekuwe menya amakuru y’igitaramo cye mu Rwanda

Kizz Daniel wari umaze amasaha hafi arindwi atawe muri yombi na Polisi ya Tanzania, yarekuwe ahita asaba ko yashakirwa uko agera mu Rwanda aho afite igitaramo ku wa 13 Kanama 2022.

Mu mashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania, agaragaza Kizz Daniel wari umaze kurekurwa ajyanwe na Harmonize wagiye kumufata kuri Polisi.

Yegob yamenye y’uko Kizz Daniel kuva yatabwa muri yombi yatangiye gusaba abamutumiye mu Rwanda kwitegura kumwakira kuko atakomeza kuguma muri Tanzania.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Ubu turi gushaka indege yihuse imuzana, iyo tubona hafi niyo imuzana kuko ntashaka gutinda muri Tanzania.”

Kizz Daniel yatawe muri yombi akurikiranyweho kwanga kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo muri Tanzania.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manishimwe Djabel yikomye itangazamakuru mu gihe naryo rimwikoma

Kanye West yavuze ko pete Davidson wari waramutwariye umugore yapfuye