Mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, hatangijwe ishuri ryigisha umupira w’amaguru ryitwa Gatsibo Sports Center. Iri shuri ryashinzwe n’umunyamakuru w’imikino, Ishimwe Olivier, mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana bakina umupira w’amaguru muri aka gace.
Gatsibo Sports Center ikaba ifite intego yo gukomeza iki cyerekezo. Ishimwe Olivier, washoye imbaraga ze mu gushyiraho iyi centre , avuga ko yifuza kuzamura impano z’abana bato, abafasha gukura bafite ubumenyi bwimbitse mu mukino w’umupira w’amaguru.
Iri shuri ryashingiwe ku cyifuzo cyo kwagura amahirwe yo gukina umupira w’amaguru ku bana bari hagati y’imyaka itanu na cumi n’itanu. Kuri ubu, Gatsibo Sports Center izajya yakira abana baturutse mu bice bitandukanye by’aka karere, ikazabafasha guteza imbere impano zabo no kubashakira amahirwe yo gukina mu makipe akomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Ishimwe Olivier yagize ati: “Mureke umwana agaragaze impano kuko ni uburenganzira bwe.” Yakomeje ashimangira ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abana kubona amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga mu mukino w’amaguru.
Gatsibo Sports Center yiteze kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru muri aka karere, ikabafasha gutegura ejo hazaza heza y’igihugu ndetse n’andi makipe.