in

Kiyovu Sports yatumijeho igitaraganya umukinnyi bari barabitse ukomeye nyuma yo kubona igiye guhura na Rayon Sports barimo gutinya

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kuba bagiye guhura n’ikipe ya Rayon Sports bafashe umwanzuro wo kuzana umukinnyi ukomeye igitaraganya kugirango azabafashe kwivuna umwanzi

Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu irahura n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe na RNIT ifatanyije na B&B Agency.

Uyu mukino uraba ukomeye cyane nyuma y’amagambo amaze iminsi avugwa ndetse n’ayarimo kuvugwa cyane n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukunze gutangaza ibintu bikomeye cyane igihe bagiye guhura n’ikipe ya Rayon Sports bafata nk’umucyeba mukuru hano mu Rwanda.

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kubona ko ikipe ya Rayon Sports nayo yageze Final umutoza ndetse n’ubuyobozi bwahise butumizaho Mugunga Yves igitaraganya kugirango atangire imyitozo nyuma y’imvune amazemo iminsi. Gutumizaho uyu rutahizamu ni uko babonye ntamwataka ukomeye bafite ugomba gufasha Nizeyimana Djuma.

Mugunga Yves yaguzwe n’ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’imyaka itari micye amaze mu ikipe ya APR FC ariko kubera umutoza atashakaga kumugumana ndetse nawe akabona ntacyo bamutekerezaho afata umwanzuro wo guhindura ikipe.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gusebera muri Arena bikomeye umuherwe Coach Gael ureberera inyungu za Bruce Melodie yafashe umwanzuro udasanzwe utafatwa na buri umwe

Aba bagore nta mikino wabazana ho! Abagore bo mu karere kamwe hano mu Rwanda biyemeje gukora irondo abagabo babo bakajya basigara mu rugo