Kuri uyu wa mbere ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA isaba kurenganurwa kubera akarengane.
Ni ibaruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa mbere irekarama ibyayikorewe ku mukino yanganyijemo na Gasogi United ndetse n’ikipe ya Muhazi United FC.
Iyi kipe irasabira ibihano umusifuzi wasifuye ku ruhande ubwo bakinaga na Muhazi United wabimye Penalite bemeza ko yabikoze abishaka ndetse n’umusifuzi wasifuye hagati mu kibuga ubwo banganyaga na Gasogi United igitego 1-1.
