in

Kiyovu Sports ishobora gusubiramu cyiciro cya Kabiri abayovu nibadahaguruka ngo bahagarare

Kiyovu Sports ishobora gusubiramu cyiciro cya Kabiri abayovu nibadahaguruka ngo bahagarare

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports wari umaze igihe yarubatse igitinyiro muri iyi kipe Mvukiyehe Juvenal, isaha n’isaha turabona ibaruwa isezera kuri izi nshingano.

Mvukiyehe Juvenal amaze iminsi atagaragara mu ikipe ya Kiyovu Sports nkuko bisanzwe nyuma yo kubona ko iyi kipe irimo kirwanirwa na Ndorimana jean Francois Regis uzwi nka General Kandi benshi bamushinja ko ntamafaranga yatunga ikipe afite.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Mvukiyehe Juvenal afite gahunda yo kwandika ibaruwa isezera kuri Kiyovu Sports igasigaranwa na Ndorimana jean Francois Regis ndetse binavugwa ko Mvukiyehe Juvenal arambiwe akajagari kari muri iyi kipe kandi yari yaramaze kuyubaka. Binavugwa ko kugarurwa ngo kuyiyobora bizagorana cyane.

Nyuma y’ibi, benshi bakomeje kwemeza ko ikipe ya Kiyovu Sports ishobora kwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri bitewe ni uko Ndorimana jean Francois Regis wasigaranye Kiyovu Sports muri iyi minsi bivugwa ko abakinnyi batarabona umushahara w’ukwezi hibazwa niba azayisigarana akabasha kwishyura neza nka Perezida wayo.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben nawe yahamije umunyamakuru w’imikino abona uzi kogeza imipira kurusha abandi mu Rwanda

Akabo kashobotse! Abamasaye birirwa bazererana inkweto n’imiti mu Rwanda akabo kashobotse