Kiyovu Sports yakomeje kugorwa muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League 2024-25 wabereye kuri Stade Mumena.
Mbere y’umukino, Kiyovu yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 6, mu gihe Musanze FC yari ku mwanya wa 13 n’amanota 9. Musanze FC yagaragaje inyota yo gutsinda mu gice cya mbere, ariko uburyo bwa Adeaga Johanson, Sulley Mohammed na Ntijyinama Patrick bwakuwemo n’umunyezamu Ishimwe Patrick wa Kiyovu Sports.
Kiyovu Sports nayo yagerageje uburyo butandukanye binyuze kuri Karim Machenzi, ariko ba rutahizamu bananirwa gutsinda mu izamu ryari ririnzwe na Nsabimana Jean de Dieu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse ari shyashya. Ku munota wa 85, Nkurunziza Félicien wa Musanze FC yatsinze igitego cyatsindiye ikipe ye amanota atatu. Ku munota wa 90, Shelf Bayo wa Kiyovu Sports yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cyo kunganya.
Uyu mukino wasize Kiyovu Sports ikiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 7, mu gihe Musanze FC yisubije icyizere, ikaba ku mwanya wa 11 n’amanota 12.
Mu wundi mukino wabaye, Marines FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1. Marines FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 16, naho Rutsiro FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 14.