in

Kiyovu Sports ikomeje gutuma hari abafana ba Rayon Sports bagira imyitwarire itari mwiza ku bakinnyi babo

Umukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe ya Rayon Sports waje kurangira ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 byatumye ikipe ya Rayon Sports imara imikino igera kuri 5 ikurikirana itarabona itsinzi kuri Kiyovu Sports.

Gusa kuri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bongeye gukora agashya ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 85 hari abafana batangiye gusoka muri Stade basiga abakinnyi mu kibuga.

Nyuma y’umunota umwe gusa batangiye gusoka,  ikipe ya Rayon Sports yahise ibona penalite nuko ba bandi bose bari basotse bahita bagaruka muri stade kureba iyo penalite aho byaje kurangira Onana ayinjije.

Ibi si ubwa mbere bibaye dore ko no mu mukino wundi uherutse guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports mu gikombe cya Made in Rwanda nabwo nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports, hari abafana ba Rayon Sports batangiye gusoka mu stade umukino utarangiye.

Ibi hari abakunzi nyakuri ba Rayon Sports batari kubishyigikira bavuga ko ikipe yabo bakwiye kuyishyigikira kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’amazina y’abana b’abahungu 50 n’ubusobanuro bwayo ababyeyi bakunze kwita muri uyu mwaka wa 2022

Inkuru itari nziza ku bakunzi b’umuhanzi Davido