in

Kiyovu Sports igiye kongera kwishyura Milliyoni zirenga 15 kubera amakosa Mvukiyehe Juvenal yakoze abayovu ntibabyakire neza

Kiyovu Sports igiye kongera kwishyura Milliyoni zirenga 15 kubera amakosa Mvukiyehe Juvenal yakoze abayovu ntibabyakire neza

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kwishyura Milliyoni zirenga 60 kubera gusesa amasezerano bitemewe n’amategeko y’abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Sudan harimo na Asharaf Eldin Shaiboub urimo gukinira APR FC kugeza ubu.

Ibi byatumye ikipe ya Kiyovu Sports itinda kwandikisha abakinnyi bashya yari yaraguze muri iyi meshyi ishize ndetse binayiviramo kutitwara neza mu mikino imwe n’imwe.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports igiye kongera gucibwa Milliyoni 16 kubera gusinyisha umukinnyi w’umurundi ukiri muto ariko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukamwirengagize nyuma yo kubona batamukeneye none nawe yabajyaye mu nkiko nabatsinda bazishyura Milliyoni 16.

Ubwo igihe kigura n’igurishwa ry’abakinnyi cyatangiraga mu minsi ishize Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko Kiyovu Sports igiye gutangira kuzamura abakinnyi bakiri bato ni nako baguze uyu mukinnyi w’umurundi, abafana babona ikipe yabo igiye gusubira inyuma batangira gushyira igitutu ku buyobozi buhita buhindura ingamba uyu mukinnyi w’umurundi ahita aterwa uwinyuma none agiye kubakoraho.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo yemerewe kwandikisha Nizigiyimana Karim Mackenzie baheruka gusinyisha ibi bivuze ko umukino iyi kipe irakina na Gasogi United kuri uyu wa gatanu ntabwo azawugaragaramo.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni uguhembwa mu madorari! Umunsi umwe rukumbi w’umunyarwanda yashyizwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy’isi

Rutahizamu w’umunyarwanda wanze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi kubera gutsindwa kwayo, yamaze kubona ikipe nshya ikina mu kiciro cya mbere mu Bwongereza ‘EPL’