in

Kiyovu Sports igiye gutera ikirenge mu cya Rayon Sports ubona ko yo igisinziriye

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya AS Inter Star yo mu gihugu cy’u Burundi ibintu byari bizwi cyane kuri Rayon Sports.

Kuri iki Cyumweru gishize ikipe ya Kiyovu Sports nibwo umutoza w’iyi kipe yatangaje ko yakiriye ibaruwa ivuye mu gihugu cy’u Burundi yanditswe n’iyi kipe ya AS Inter Star isaba umukino wa gishuti.

AS Inter Star yemerewe umukino wa gishuti n’ikipe ya Kiyovu Sports yari ikomeye mu myaka myinshi ishize ariko muri iyi minsi ntabwo imeze neza muri Shampiyona y’u Burundi kuko muri iyi wikendi yatsinzwe Ibitego 4-0 n’ikipe ya Musongati mbere yaho yari yanganyije n’ikipe ya Olimpic Star igitego 1-1.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni ikipe ya kabiri hano mu Rwanda ikunze gukina imikino ya gishuti n’amakipe yo hanze y’u Rwanda nyuma ya Rayon Sports byabaye nk’umuco kuri yo cyane ko bituma binjiza amafaranga menshi bakuye mu bakunzi bayo baje kureba umukino.

Amakuru aravuga ko ikipe ya Kiyovu Sports irakina umukino wa gishuti n’iyi kipe ya AS Inter Star muri aka karuhuko k’ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina imikino 2 n’ikipe y’igihugu ya Benin.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize agiye kujyana Wasafi ya Diamond Platnumz mu nkiko

Littles yatawe muri yombi ku munsi wa mbere agiye gutangira akazi

Umuyobozi wari wahawe kuyobora ikigo cy’ishuri yatawe muri yombi agikandagira mu kigo