in

Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza mushya kandi w’umuzungu

Ikipe ya Kiyovu Sports iri gushaka hasi hejuru umutoza mukuru uzaza gusimbura Haringingo Christian Mbaya, aho bavuga ko bagiye kuzana umuzungu.

Nyuma y’uko umutoza Haringingo Christian Mbaya ateye umugongo Kiyovu Sports akajya muri Rayon Sports, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bufata umwanzuro wo gushaka undi mutoza mukuru uzabatoza mu gihembwe (season) gitaha.

Umuyobozi mukuru wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n’abatoza bagiye batandukanye aho avuga ko bashobora no kuzana umuzungu.

Kiyovu Sports ntago ari ikipe ikunze gukoresha abatoza b’abazungu, gusa ngo kuri iyi nshuro baratandukanye kubera ko ngo abatoza batari abazungu barayihemukira cyane.

Kugeza ubu abari abatoza ba Kiyovu Sports bamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports ko bazayitoza umwaka utaha wa shampiyona 2022-2023.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yatumiye inshuti ze baha isomo rikomeye umukunzi we wihaye kumuca inyuma (Video)

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wugarijwe n’indwara ya depression cg kwigunga bikabije