in

Kiyovu Sport yihimuye bikomeye kuri Espoir FC yayitesheje igikombe umwaka ushize

Uyu munsi ku isaha ya saa cyenda z’amanwa shampiyona y’icyiciro cy’ambere hano mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino yo ku minsi wa kabiri wa shampiyona, Ikipe ya Kiyovu Sport yaje kwihimura kuri Espoir FC. 

Uyu mukino wari wakaniwe cyane n’ikipe ya Kiyovu Sport ishaka kwihimura bikomeye nyuma yaho Espoir FC yayitesheje igikombe umwaka ushize bikarangira gitwawe na APR FC.

Kiyovu Sport yaje kubigaraho nyuma y’igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsinze ku munota wa 89 gutsinzwe na Ismael uzwi nka Pitchou.

Uyu mukino waranzwemo ikarita y’umutuku yahawe umukinnyi w’umunyamahanga w’ikipe ya Espoir FC witwa Herry Issa yahawe kumunota wa 77 Ari naho Ikipe ya Kiyovu sports wabonagako yahise itangira kurusha bikomeye iyi kipe biza no kuyihira itahana insinzi y’igitego 1-0.

Kiyovu Sport ikomeje kwerekana ko intego yari ifite umwaka ushize ari nazo ikomezanye muri uyu mwaka bitewe nuko mu mikino ibiri ya shampiyona imaze gukina yose yarayitsinze.

Perezida wayo ntajya anatinya kuvuga ko agomba gutwara igikombe uyu mwaka nubwo umwaka ushize bitagenze neza habuze ho gato ngo iyi kipe igitware.

 

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku mpande zombi hagati ya Police FC na Rayon Sports

“Ntekereza ko umugabo wanjye ari mwiza” umugore utabona yababaje abatari bake