in

Kiyovu Sport iteye ishoti ikipe ya Rayon Sports

Uyu munsi shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yakomeje amakipe arimo Kiyovu Sport yitwara neza abona insinzi yayo ya 3.

Kiyovu Sport nyuma yo kubona amakipe arimo Rayon Sports, Gasogi United zitsinze nayo ntiyagombaga gukora ikosa. Iyi kipe gutinda kwayo byahise biyiha kwicara ku mwanya wa Mbere nubwo inganya amanota na Rayon Sport ariko ifite ibitego byinshi.

Iyi kipe ivugako iri muzifite abafana benshi hano mu Rwanda nyuma ya Rayon Sports ndetse na APR FC yari yakinnye na Gorilla FC iza no kuyitsinda ibitego 2-1.

Iyi kipe ya Gorilla FC, abayobozi bayo bari bashyiriyeho agahimbazamushyi k’amafaranga menshi ku bakinnyi bayo ariko ntibyaje kubahira kuko byarangiye batsinzwe .

Si Kiyovu Sport na Gorilla FC gusa zakinnye kuko na Rutsiro FC yanganyije na Marine FC igitego kimwe kuri kimwe ndetse na Espoir FC yatsinzwe na Mukura Victory Sport ibitego 2-0.

Ubu Kiyovu Sport ifite amanota 9/9 inganya na Rayon Sports ariko Kiyovu Sport izigamye ibitego byinshi. Izi zombi zirusha Gasogi United amanota 2 kuko ifite 7/9.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa wa Diamond yaraze imitungo ye yose

Ifoto; Inkweto ya wa murusiya ukinira kiyovu sports yasekeje benshi kubera ukuntu yasaga