in

Kivumbi King Yamuritse Album Shya

Umuhanzi w’umuhanga Kivumbi King yamuritse album ye nshya yise Ganza mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe ku mugoroba wo ku wa 28 Ukuboza 2024. Iki gitaramo cyari gihariye, cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki ndetse n’ababyeyi be bari bahawe umwanya w’icyubahiro imbere, kugira ngo bishimire intambwe y’umwana wabo mu rugendo rw’umuziki.

Ganza ni album nshya ya Kivumbi King, igizwe n’indirimbo 12 zifite ubutumwa bwimbitse. Ni album ya kabiri nyuma y’iyo yise DID yakoze mu myaka itatu ishize, yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nka Nakumena Amaso yakoranye na Bushali. Iki gitaramo cyari icyihariye kuko ari ubwa mbere uyu muhanzi yari amuritse album ye mu buryo bwagutse.

Ibirori byo kumurika Ganza byatangijwe n’umuhanzi Shemi, hakurikiraho abahanzi b’ibyamamare barimo Ish Kevin, Bushali, Bruce The 1st, Angell Muthoni, Kenny K Shot, Ariel Wayz, Mike Kayihura na Nviiri the Storyteller. Gusa umuhanzi w’Umunyarundi Kilkou Akili wari utegerejwe ntiyigeze agaragara, nk’uko yari yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo ibindi byamamare birimo Deejay Pius, Coach Gael na Muhire Kevin, baje gushyigikira Kivumbi King muri uyu muhango w’ubudasa. Ibirori byaranzwe n’uburyohe n’ubusabane, byarangiye mu masaha akuze ya saa cyenda z’ijoro.

Kivumbi King yagaragaje urukundo rukomeye ku babyeyi be mu gitaramo, abashyira imbere nk’abashyitsi b’icyubahiro, agaragaza ko ari bo mbaraga zifasha impano ye gukura. Ibi byatumye benshi mu bari aho bashima uburyo yerekanye icyubahiro n’ishimwe ku muryango we.

Nyuma y’igitaramo, Kivumbi King yashimiye abakunzi b’umuziki we n’inshuti zaje kumushyigikira. Yagize ati: “Iyi album ni urukundo n’umutima nagiriye umuryango wanjye n’abakunzi b’umuziki. Ndabizeza ko izagera kure kandi ikagira uruhare mu guhindura byinshi.”

Album Ganza ya Kivumbi King yitezweho kwerekana ubuhanga bwe mu buvanganzo no kongera gusobanura neza umwimerere w’umuziki nyarwanda.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amateka yaranditswe: Ibyaranze imikino ya CHAN ku munsi wo Gatandatu

Rayon Sports FC ikomeje kuyobora, Mamelodi Sundowns ikomeza gutsinda.