in

Kirisense : Indirimbo ihuza ubutwari n’Urukundo y’Abasore bafite inzozi zikomeye

Gahigi, umusore w’imyaka 18 uherutse gusoza amashuri yisumbuye mu ishami rya Multimedia, yagaragaje impano idasanzwe mu muziki. Avuka mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, akaba yarakurize afite inzozi zo kuzaba ikirangirire mu muziki mu Rwanda ndetse no kuruhando mpuzamahanga. Gahigi avuga ko afite udushya twinshi yiteguye kugeza ku banyarwanda mu gihe baba namuhaye umwanya bakamutega amatwi ashimangira ko kandi afite icyizere ko umuziki we uzasiga izina rikomeye mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

 

Gahigi yafatanyije na Ntare, umusore w’imyaka 20 nawe usoje amashuri yisumbuye, mu gutunganya indirimbo yise “Kirisense”. Ntare, na we ukunda umuziki cyane cyane injyana ya rap, afite inzozi zo kuzaba umu-rapper ukomeye. Aba basore bombi bakoranye uyu mushinga nyuma y’uko basangiye inkuru y’umusore biganaga wagize urukundo rukomeye ku mukobwa, gusa nyuma akaza kumenya ko uwo mukobwa yari afite undi musore. Nubwo byari bimeze bityo, ariko ntabwo ngo yacitse intege.

 

Iyi nkuru y’urukundo n’ubutwari bwo kudacika intege niyo yabaye isoko y’ihimbwa ry’indirimbo “Kirisense”. Aba basore bagaragaza ko iyi ndirimbo ifite umwihariko mu magambo n’injyana bidasanzwe, kandi ifite intego yo guha imbaraga urubyiruko rukunda umuziki mu Rwanda.

 

Iyi ndirimbo “Kirisense” iratanga ubutumwa bukomeye bwo gukomera ku nzozi no kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima, aho bivugwa ko byaje kurangira Twiganaga yegukanye uwo mukobwa yakundaga. Ni indirimbo aba basore bizeye ko izagera kure mu gihugu hose, kandi ikaba intangiriro y’urugendo rwabo mu muziki nyarwanda.

Reba iyi ndirimbo unyuze kuri iyi link 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler, yamaganiye kure igitekerezo cyo Kongera umubare w’Abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda

Sandrine Isheja Butera umaze iminsi mike agizwe umuyobozi kuri RBA, yabisikanye na Anita Pendo wari uhamaze imyaka 10