Kirehe: Umusore wari warariye ideni ry’undi musore, yasanzwe mu rwuri yatemaguwe.
Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Bwiyorere mu Murenge wa Mpanga.
Amakuru avuga ko uyu musore hari umuntu yari abereyemo ibihumbi 70 Frw mu minsi ishize ngo yamwishyuyeho ibihumbi 50 Frw amusigaramo ibihumbi 20 Frw. Mbere yuko yicwa ngo yari yabanje kugirana amakimbirane n’uwo muntu ariko baza kwiyunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Iyamuremye Antoine, yatangaje ko koko umurambo w’uyu muturage wasanzwe mu rwuri aho wabonywe n’abaturage bari bagiye guhinga.
Ati “Nibyo koko umurambo w’uwo muturage wabonywe mu rwuri, abaturage bari bagiye guhinga nibo bawubonye basanze watemaguwe ahantu hose, harakekwa abantu babiri aho umwe muri bo yari amufitiye amafaranga ibihumbi 20 Frw, umwe rero yahise afatwa aho twanasanze ku myenda yari yambaye twanasanzeho amaraso, undi we aracyashakishwa.”
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kirehe gukorerwa isuzuma mu gihe uwatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Kirehe.