Si ngombwa ko buri gihe watungura umuntu n’ikintu kinini, ahubwo no gukora icyo abantu batari biteze ko wabikora.
King James yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Uyu mutima’ yari amaze umwaka akoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iya mbere akoreye amashusho kuri album ye nshya ‘Ubushobozi’.
Iyi album ‘Ubushobozi’ King James aherutse kuyishyira kuri YouTube nyuma y’amezi atandatu ayicururiza ku rubuga rwe ‘Zanatalent’ aho yakusanyije arenga miliyoni 66 Frw.
Iyi ndirimbo nshya ‘Uyu mutima’ King James yasohoye yayifatiye amashusho muri Gicurasi 2021, afatwa na Cedru uri mu bamaze igihe bamukorera amashusho y’indirimbo, amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats.
Mu kiganiro na IGIHE, King James, yahishuye ko afite indirimbo nyinshi yafatiye amashusho kuri album ye nshya yiteguye gusohora mu minsi iri imbere.
Ati “Kuri album yanjye nshya hariho indirimbo zitandukanye namaze gufatira amashusho. Ndibaza ko abafana banjye bagiye kubona ibihangano byinshi kandi mu gihe gito.”
Iyi ndirimbo nshya ya King James yasohotse mu gihe uyu muhanzi ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu bikorwa bitandukanye.
Album nshya ‘Ndagukumbuye’ ya King James iriho indirimbo zinyuranye zirimo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe namba’, ‘Uhari Udahari’ , ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka gukurura, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure, ‘Ikiniga, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene’ yahuriyemo na Bulldogg, ‘Hinduka’ na Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi.