in

King James noneho areruye, umva ibyo atangaje ku mukobwa bari mu rukundo.

Umuhanzi nyarwanda King James udakunda gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo,noneho yeruye ahamya ko hari umukobwa bakundanye baza gutandukana ari n’aho yakuye inganzo yo guhanga indirimbo ’Uhari Udahari’.

Ruhumuriza James uzwi nka King James, amaze imyaka irenga 10 muri muzika nyarwanda, afite abakunzi benshi biganjemo igitsina gore kubera indirimbo z’urukundo aririmba zifasha benshi.

King James udakunda gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo, yemeje ko hari umukobwa bakundanye baza gutandukana ari n’aho yakuye inganzo yo guhanga indirimbo ’Uhari Udahari’.
Gusa nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi ntabwo yakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane nk’ibindi byamamare, ndetse ntabwo muri iyi myaka yigeze agira umukobwa agaragaza bakundana.

Mu kiganiro yatanze kuri Youtube, King James yavuze ko gukunda akunda kandi azi no gutereta ariko aba yifuza ko ubuzima bwe mu rukundo butandukana n’ubuzima bw’umuziki.

Ati “Nanjye sinzi impamvu ariko ni uko mba nifuza ko ubuzima bwanjye bw’urukundo bwaba ubuzima busanzwe, butari ahagaragara. Igihe nagerageje gutereta ntabwo byigeze byanga.”

Uyu muhanzi uherutse gusohora album nshya, iriho indirimbo yitwa ’Uhari Udahari’, avuga ko ari nkuru mpamo y’ibyamubayeho n’ubwo yongeyemo izindi nkuru kugira buri wese yibonemo.

Ati “Uhari udahari, ni inkuru mpamo ariko na none nkabivanga n’izindi nkuru kugira ngo buri wese yiyumvemo, urebye ushobora gukundana n’umuntu ukabona ntumufatisha neza. Ushobora gukundana n’umuntu ukabona uko birimo kugenda siko ubyifuza, twakundanye nk’umwaka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi icyenda batemerewe gukina umunsi wa cyenda wa Primus National League

Muri Cameroon Indaya Zazamuye Ibiciro Kubera Igikombe Cy’Africa Kigiye Kuhabera