in

Kimihurura umukobwa wakoraga muri hoteli yo kwa Mironko yagiye kwishyuza baramukubita barangije bamufata amaguru bakurura hasi nk’akabakurura igifuka 

Kimihurura umukobwa wakoraga muri hoteli yo kwa Mironko yagiye kwishyuza baramukubita barangije bamufata amaguru bakurura hasi nk’akabakurura igifuka.

Umukobwa witwa Grace wakoraga muri Hoteli yo kwa Mironko iherereye Kimihurura mu karere ka Gasabo, yakubiswe n’umusekirite w’iyo hoteli abitegetswe  n’umukoresha we.

Uyu mukobwa ubusanzwe wakoraga muri iyi hoteli yagiye ku kazi, ageze kuri gate asaba umusekirite ko yamufungurira ariko kuko ku munsi wabanje umukobwa yari yasibye, umusekirite amubwira ko agomba kubanza gusinya akavuga impamvu yasibye.

Umukobwa yamubwiye ko Nyirabuja abizi, Umusekirite niko guhita ajya kubaza niba koko agomba ku mufungurira.

Umusekirite mu kugaruka yagarukanye ibipapuro bimwirukana. Gusa umukobwa yanga kuhava aramubwira ati “niba munyirukanye bwira Mabuja (umugore wa Mironko) ampembe ayange nigendere”.

Gusa umusekirite aho kubwira Nyirabuja, yakuruye umukobwa amwinjiza mu gipangu amukubitagura inkoni, ndetse amutera n’imigeri yo mu nda.

Uyu mukobwa amaze kuba intere no gukomereka, uyu musekirite yamufashe amaguru aramukurubanga ashaka ku musohora mu gipangu, abantu bari bari aho hafi nibo batabaye. Nyirabuja ubwo yaraje aramubaza ati “Niko muko ushobora guhaguruka aho ukajya kwa mugaganga”. Umukobwa yamubwiye ko atabishobora, nuko Nyirabuja ahita ategeka abandi bakozi bose ngo basubire mu kazi nawe ahita yigendera.

Uyu mukobwa avuga ko ari kwishyuza ibihumbi 150 rwf kuko ari byo bari bamugezemo.

Abaturage n’abantu bakorera imirimo yabo hafi aho bavuga ko kwa Mironko gukubita abakozi babigize umuco, ko atari ubwambere babikoze.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague n’umugore we bari kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaranye barushinze – AMAFOTO

Gatsibo! Umuntu yapfiriye mu nzu y’umuvuzi gakondo -AMAFOTO