in

Kimenyi Yves wari ufitanye ubukwe n’umugore we Miss Muyango, yagenewe ubutumwa na rutahizamu Peter Agblevor wamuvunnye ukuguru none akaba aryamye mu bitaro

Rutahizamu Peter Agblevor wa Musanze FC, wavunnye umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali, yahise amugenera ubutumwa amusaba imbabazi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Peter Agblevor yagize ati “Intsinzi ikomeye uyumunsi basore ba Musanze FC, ariko ndashaka gukoresha ubu buryo kugirango nsabe imbabazi kandi nifurije murumuna wanjye Kimenyi Yves wa AS Kigali gukira vuba.”

Nyuma yo kuvuna Kimenyi, Peter Agblevor yahise ahabwa ikarita itukura. Kimenyi we yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri basanga igufwa ryatandukanye.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira, Kimenyi Yves yari ari kwitegura gusezerana mu murenge n’umugore we Miss Uwase Muyango.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yataye muri yombi umugabo wari ucikanye ibiro 47 by’amabuye y’agaciro

Umwana w’imyaka 13 yakubiswe n’abarimu ajya muri koma azira kwiyarurira ibiryo byinshi