Killaman uherutse gukora ubukwe, ku mbuga nkoranyambaga benshi bagiye bamushinjya gusesagura, gusa we avuga ko ibyo yakoze bifite ishingiro kandi yasohozaga ibyo yasezeranyije umugore we.
Ku ntangiriro, Killaman ubwo yari amaze gutera inda umukobwa bakundanaga, ntiyigize yihakana umwana ahubwo yemeye kumurera.
Gusa nubwo yemeye kumurera, nawe ntako yari abayeho kuko yabanaga mu nzu n’abandi basore batatu, kandi bakodesha. Gusa kubera urukundo yanga gutererana uwo mwari.
Umukobwa kuko yabonaga ubushobozi ari ntabwo yabwiye Killaman ko agiye kujya mu cyaro kwa Nyirakuru akaba ariho abyarira ariko Killaman aramubwira ati ” ese nugenda ubwo nge ndaba nkweretse urukundo nyabaki ?, guma aha icyo nzarya nicyo nawe uzarya”.
Gusa nubwo Killaman yabanaga nabo basore batatu, yasaga nkaho ariwe ubakuriye ndetse ari nawe ukora. Inzu bakodeshaga n’abo basore bari barayishyuye amezi 4, ndetse ari inzu ifite imiryango ibiri. Ubwo Killaman yafashe umwe awubanamo n’umugore we, undi awurekera babasore.
Ku munsi wambere Killaman yabaniyeho n’umugore we, Killaman yari afite 2000 rwf gusa !!. Ubwo bwarakeye arayamusigira ngo aze guhaha, nawe ajya gushakisha.
Ubwo bakomeje kubana, bicira isazi mu jijo, ndetse bariye kawunga umwaka wose, ati uko iryoha ahubwo ari uko ariyo igura make. Icyo gihe kawunga yagura 300rwf, Saa Sita bakarya inusu igura 150 rwf na nijoro bikaba gutyo. Iyo kawunga yabobekaga umugore yajyaga gusoroma dodo zimejeje mu isambu ndetse no ku muhanda, bakaziteka bakazirya gatatu, uyu munsi Saa Sita, nijoro, n’ejo Saa sita !.
Uko iminsi yagiye yicuma Killaman yagiye ajyamo abantu amadeni agahishyi, ndetse batangira kuza gutwara ibintu byo munzu bakajya kubigurisha.
Killaman n’umugore we babonye ko ubuzima bwanze bahimbye umutwe wo kubeshya mama wa Killaman, ko Killaman yaburiwe irengero…… Ibi byari ukugirango umugore ahabwe ubuhungiro muri Uganda aho Nyina wa Killaman yari atuye.
Ubwo bahamagaye uwo mubyeyi, Umugore wa Killaman amubwira ko Killaman yamubuze, (dore ko icyo giye yari yaranabyaye).  Ntakundi umubyeyi wa Killaman yari kubigenza , yasabye madamu Killaman ko yatega akamusanga muri Uganda akareka kuzaharira aho.
Ubwo umwanzu warafashwe, ndetse umunsi wo kugenda Killaman aherekeza umugore we amugeza Nyabugogo.
Killaman ubwo yamuherekezaga bageze Nyabugogo umugore yararize cyane ndetse amuteza abantu, gusa ntiyavuze ikimuriza, ariko kuko Killaman yari azi ibye yumvaga ko n’abandi bantu babimenye! . Kuri uwo munsi nibwo Killaman yabwiye umugore we ati ” Ndagusezeranya ko amarira nkurijije nzayaguhoza”. Ubwo madamu Killaman yagiye Uganda gutyo.
Gusa igitangaje, mu bakobwa Umugore wa Killaman yagendanaga nabo yasaga nkaho ariwe mwiza urimo, ndetse abo bakobwa bakajya bamubwira ngo witesheje agaciro ,washakanye na mayibobo , ntacyo azakugezaho, n’ibindi. Ndetse hari n’abasore bafite amafaranga bifuzaga kumutereta ariko urwo akunda Killaman rukamuganza.
Ariko n’ubundi muri Uganda ntiyari agiye kubaho neza kuko naho yari agiye ntibari babayeho neza. Yagezeyo atangira gushaka ubuzima, baba mu nzu isakaje ihema, ndetse inzara irabakubita bikomeye.
Killaman nawe yabonaga 5000rwf akaboherereza yabona 2000rwf akaboherereza kugirango bashake ikibatunga, ndetse rimwe yashatse uko abona 15000rwf arayamuba ubundi atangira kujya acuruza inyanya ku muhanda, nubwo nazo zahombaga.
Ubuzima bwakomeje kumukubita kugeza aho Killaman byaje gutangira gucamo , ubundi amugarura mu Rwanda.
Kuri ubu umwana w’imfura Killaman afitanye n’umugore we afite imyaka umunani, ariko igitangaje yibuka inzara yabakubitiye muri Uganda, ndetse akibuka n’uburyo barariraga icyayi cya mukaru gusa, kandi mu byukuri yari akiri umwana.
Killaman rero avuga ko gukora ubukwe bwa menshi atari ugusesagura ahubwo yagirango asohoze isezerano yahaye umugore we ko azamuhanagura amarira yamurijije yose. Reba videwo.