Nkuko bisanzwe iyo twegereje iminsi mikuru umujyi wa Kigali urimbishwa n’imitako igiye itadukanye ishyirwa ahabonwa na benshi.
Muri iyi minsi dusatira Noheli n’ubunani ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwarimbishije ahantu hatandukanye mu rwego rwo kwitegura iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Ibigo bitandukanye by’abikorera muri uyu mujyi nabyobyakoze iyo bwabaga birimbisha aho bakorera mu mitako itandukanye iryoheye ijisho.
Iyo uzengurutse mu Mujyi wa Kigali cyane ku mihanda minini, uhasanga amatara ya Noheli, ibirugu, imitako n’ibindi bigaragaza ko iminsi mikuru yegereje byateguwe mu nguni zose za Kigali uhereye ku bacuruzi, mu nkengero z’imihanda, ahahurira abantu benshi n’ahandi.
Ni imyiteguro ifite byinshi isobanuye dore ko imyaka yari ibaye ibiri abantu batabasha kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe mu bwisanzure bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyaribasiye isi nzima.
Amafoto: