Izi mbwa azita ‘abanyeshuri’ be, Bagaragaza umutoza utoza ikinyabupfura imbwa, avuga ko azigisha ikinyabupfura ndetse izipfuye agaharanira ko zihambwa neza mu kwitura umubano mwiza ziba zaragiranye na benezo.
Mu kwanga ko upfushije imbwa adafite aho kuyishyingura ko yayijugunya mu gihuru, uyu mutoza w’imbwa nawe wiyita imbwa nkuru yahisemo kugurira ngenzi ze irimbi.
Bagaragaza avuga ku mpamvu akunda imbwa bihebuje, agira ati: “Nasanze imbwa ariryo tungo, aricyo kintu cyo kubana nacyo mukaba inshuti nyanshuti idahemuka.
“Numva nifuza nko kubona imbwa nka 500 nzicayemo hagati, ishaka amazi nkayiha ishaka utwo kurya nkayiha…mu by’ukuri ni ikintu gikomeye kuri njyewe iyo ndi hagati y’imbwa, kandi nkanongeraho ko ari njye mbwa nkuru.”
Bagaragaza avuga ko yaguze ubutaka bwa miliyoni 17Frw i Kigali akabugena kuba irimbi ry’imbwa gusa.
Avuga ko nyuma yo kwinjira mu mwuga wo gutoza imbwa i Kigali aribwo yatangiye kujya ashengurwa n’uko zifatwa iyo zapfuye.
Ati: “Bikagenda bimpangayikisha ubwo abanyeshuri [imbwa] nigishije mu gihe ubuzima bwabo burangiye…iyo agiye [apfuye] bamujyana mu mufuka bagiye kumujugunya muri za ruhurura.
“Nibwo natekereje kuri ibi bintu [irimbi ry’imbwa], binongeye ntange umusada mu kubungabunga ibidukikije.”