Inkuru dukesha Ukwezi irahamya ko nyuma yo gukora ubukwe bukavugisha benshi, Bishop Frederic Niyomutakirwa w’imyaka 26 y’amavuko n’umugore we Mukundente Felicité w’imyaka 54 y’amavuko, ubu baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura, bakaba baragezweho n’igitangaza bavugaga ko bategereje ku Mana nk’uko na Sara uvugwa muri Bibiliya byamubayeho akabyara akuze cyane.

Tariki 23 Kamena 2016 nibwo Bishop Frederic Niyomutakirwa n’umugore we Mukundente Felicité basezeranye imbere y’amategeko, hanyuma bucyeye bwaho tariki 24 Kamena 2016 bakora indi mihango y’ubukwe bwabo. Ubukwe bwabo bwahuruje imbaga, buvugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse n’abantu batandukanye babumenye wasangaga babutangarira.
Â