Umusore witwa Niyomugabo Jean Claude yakubiswe iz’akabwana n’abaturage ubwo yageragezaga gushikura umuturage telefone maze abaturage baramutangatanga.
Uyu musore ufite imyaka 16 yashikuje telefone y’umugabo wari uvuye mu mujyi yerekeza ku Muhima, maze abaturage bamwirukaho bamuvugiriza induru abuze aho ajya ahungira mu gipangu cy’abakire maze bamukuramo bamukubita inshuti n’imigeri.
Uyu musore aganira na BTN Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko asanzwe ari umutekenisiye mu igaraje kandi ngo iyo telefone ntiyigeze ayishikuza umuntu, ngo ahubwo yabonye umusore wayitaye mu byatsi maze ahita nawe ayitoragura.
Ni mugihe abaturage bo bavuze ko babonye uyu musore ayishikuza umugabo wari uvuye mu mujyi, iyo telefone yari iri kumwe na kuteri gusa ngo baje kuyimwaka maze bayisubiza nyirayo ahita atega moto aritahira.