in

Kigali: umusore w’imyaka 21 yari agiye kwiyahura ku nkundamahoro.

Umusore w’imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rulindo yafatiwe mu nyubako ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ashaka kwiyahura kubera ko yimwe amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Ahagana saa Sita z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore yafashwe n’abasekirite bashinzwe kugenzura umutekano wo muri iri gorofa bahita bamushyikiriza Polisi.

Mu ibaruwa yari afite igaragaza ko uyu musore yaragiye kwiyahura kuko yangiwe kwinjira muri RDF, ubuyobozi bwa Inkundamaharo bwabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko ubwo bwari bumugejeje kuri polisi yongeye kubishimangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gahunda y’amakuru aratambuka kuri YegoB radio uyu munsi

Andi mafoto mutabonye y’ubukwe bw’umuhanzi Emmy n’umukunzi we.