in

Gahunda y’amakuru aratambuka kuri YegoB radio uyu munsi

Kuri uyu munsi wo ku wa Gatatu, tariki 22 Ukuboza turagaruka ku makuru atandukanye ari kuvugwa mu mikino mu Rwanda no hanze kuva saa 14:00 kuri YegoB online radio.

Amakuru yacu araza kugaruka ku mikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda no hirya no hino ku isi iri kugenda imanuka muri iki Cyumweru.

Turarebera hamwe kandi amakuru ari kuvugwa mu Rwanda, aho FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’imyambaro y’ikipe na Mvuyekure Emery wishimiwe n’umutoza wa Tusker FC.

Kandi turagaruka ku makuru avugwa ku bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda harimo Sven Kalisa na Noam Emeran bakina ku mugabane w’Uburayi.

Ikindi turarebaho ni amakuru ari kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w’Uburayi harimo Real Madrid ikomeje gushaka myugariro n’amakipe menshi ari kwirukanka kuri Kingsley Coman wa FC Bayern Munchen.

Mbibutsa ko saa 20:30 buri munsi mukurikira amakuru aba yiriwe avugwa mu bitangazamakuru butandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo mu Rwanda indi couple yagaragaye mu bikorwa by’ubusambanyi muri piscine (Video)

Kigali: umusore w’imyaka 21 yari agiye kwiyahura ku nkundamahoro.