in

Kigali: umusore ararira ayo kwarika nyuma yo kurarana n’indaya ikamucucura.

Umusore arimo kurira ayo kwarika nyuma yo kurarana n’indaya hanyuma ikaza kumwiba telefoni ye ,ikayihisha mu ikariso.

Ibi byabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2021 ku muhanda uri hafi yo ku kiraro cya Nyabugogo gitandukanya Akarere ka Gasabo n’aka Nyarugenge.Amakuru avuga ko uyu mukobwa usanzwe yicuruza, yari yagiye gususurutsa umusore mu buriri muri Lodge ziri hafi aho mu Gatsata.

Umusore amaze kunezerwa, yaguye agacuho umukobwa ahindura umuvuno, hejuru y’ayo bari bumvikanye ashaka kwiyongeza na telefone y’umusore.Umusore yakangutse asanga umukobwa yakarenze, arebye aho yari yashyize telefone asanga harera. Yahise ahamagara umusore w’inshuti ye wari wamurangiye uwo mukobwa, atabara bwangu bamufatira mu nzira ataragera iyo ajya.

Abaturage bari bahari biba, bavuze ko umukobwa yabanje kurahira akirenga ko nta telefone yafashe bikaba ngombwa ko bamusaka.Bakoze ku mwenda w’imbere w’umukobwa, bumvise ikintu kibyimbye bamubajije icyo ari cyo abasobanurira ko ari Cotex kuko ari imugongo.

Birumvikana ko wa musore atari kubyemera kuko yari yamwiboneye neza bakiri kwinezeza. Byabaye ngombwa ko bashaka undi mukobwa aramusaka, baza gusanga Cotex yahindutse telefone.

Uyu mukobwa akimara gufatwa yakozwe n’isoni, abaturage bahita bayimwambura ariko yiregura avuga ko yabitewe n’uko uwo musore yamwishyiuye ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe yari yamwemereye ibihumbi 10 Frw.

Uyu muhungu wari wibwe telefone, we yavuze ko nyuma yo kubona telefone ye yumva nta kintu yatangariza itangazamakuru ariko ashimira abaturage bamufashije gusaka uwo mukobwa, anababuza kumukubita.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo Yerekanye Ikibero Atuma Abasore N’abagabo Bavugishwa (Amafoto)

Iyobokamana: Ese imperuka y’isi izaza ryari? Sobanukirwa