Umugabo wo mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yakubiswe n’umupangayi ucumbitse mu nzu ye, wamushinjaga kwiherera akamuca inyuma akaryamana n’umugore we.
Uyu mupangayi wari warakaye, yahise anatangaza ko ibyo kwishyura ubukode bitagishobotse, bitewe n’imyitwarire y’uyu mugabo umukodesha inzu.
Amakuru avuga ko ubwo icyo gikorwa cyabaga, uyu mupangayi yafashe uyu mugabo akamujomba ibikoresho asanzwe akoresha akazi ke ka buri munsi, undi akagira ibikomere ku mazuru ndetse no ku mutwe.
Icyakora uyu mugabo yahakanye ibyo gusambanya umugore w’abandi, avuga ko ibyo bikorwa atabikora.Icyatangaje abaturage ni uko bamusabye ko ajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo uyu mupangayi akurikiranwe, gusa uyu mugabo akaba yaranze kujya gutanga iki kirego, nubwo byagaragariraga abaturage ko yakubiswe cyane nyuma y’imirwano yamaze isaha yose, igakizwa n’abaturage ndetse n’abakora mu irondo ry’umwuga.
Src : igihe