in

Kigali umumotari yakubiswe n’abagizi banabi bigera aho akuka amenyo atandatu -IFOTO

Umusore avuga ko yatezwe n’abajura, bamukura amenyo atandatu. Umumotari wo Mujyi wa Kigali aherutse gutegwa n’abajura bamwambura telefone ndetse baramukubita ku buryo yakutse amenyo atandatu.

Uyu musore, avuga ko aba bajura babanje kumushikuza telefone maze yirwanaho afata umwe muri bo, bagenzi be bahita bamukubita inyundo kugira ngo amurekure bahita biruka.

Yagize Ati “Hari ruguru y’Umurenge wa Nyakabanda nibwo iryo tsinda ry’abo basore bahise baza banshikuza telefone abantu bareba noneho nirwanaho nsigarana umwe baragaruka bankubita inyundo amenyo atandatu ahita avamo.”

Yahise ajya kurega abo basore, umwe muri bo arafatwa ariko nyuma y’iminsi mike ahita yongera ararekurwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera muri Kigali: Abagizi ba nabi bafashe umugabo bamukubita inyundo mu menyo none ubu akanwa ke bagasize kambaye ubusa, agace byabereye mo hakunze kumvikanamo urugomo n’ubwicanyi by’indengakamere

N’Amavubi yaba ahuye n’ibibazo bikomeye! Wa mutoza wari waragizwe igitangaza ndetse yifuzwa no mu Amavubi harabura gato ngo afatane mu ijosi n’umukinnyi we kubera agasuzuguro