Kigali Umukobwa yashatse umugabo bageze mu gikorwa cy’abashakanye, umukobwa utungurwa no gusanga umugabo ari ikiremba
Umukobwa utashatse ko avugwa amazina aragisha inama nyuma yo gushaka umugabo agasanga atabasha gukora igikorwa cy’abashakanye (umugabo ni ikiremba).
Uyu mukobwa avuga ko amaze hafi amezi 4 akoze ubukwe n’umusore yari yarihebeye ariko ubu akaba yumva urwo yamukundaga ruri kugenda ruyoyoka.
Umukobwa avuga ko ubwo bageraga mu rugo mu ijoro ubukwe bwabereyeho, umusore yamubwiye ko ananiwe ntakintu yakora, ndetse no mu y’indi minsi yambere akajya avuga gutyo.
Umukobwa yavuze ko nyuma y’ibyumweru 2 umusore yaje kumwerurira amubwiza ukuri, ndetse nawe ubwe akajya abyibonera ko ari ikiremba.
Gusa ngo umusore yamuhaye rugari ngo azarebe undi musore bazajya babikorana ariko amusaba ko atazamusiga kuko ngo yakoze ubukwe agirango yikureho igitutu k’iwabo.
Kugeza ubu uyu mukobwa aragisha inama y’icyo yakora, ese amwake divorce yishakire undi? Cyangwa agume aho akomeze yitwe umugore we ku izina gusa, ubundi ajye abikora ahandi?. Ese wowe wamugira iyihe nama?