Kigali umugore yagiye gushaka umugabo afite umukobwa w’imyaka 18 none umukobwa we yamutwaye umugabo
Hari umudamu ugisha inama nyuma yuko umukobwa we amutwaye umugabo bari bamaze igihe gito bashakanye .
Uyu mugore avuga ko yashatse umugabo ariko asanzwe afite umukobwa w’imyaka 18, ndetse nawe akamujyana muri urwo rugo kugirango akomeze amurere barikumwe .
Kubera uko umwana yasaga nkukuze kandi ateye mu buryo bukurara abagabo , umugabo we yatangiye kujya amubenguka , yaba yagiye ku kazi , umugabo agasigarana na wa mukobwa nyuma aza kujya amugurira imyenda , akamuha amafaranga , ndetse nibindi , ibyo byaje gutuma atangira kujya amusambanya.
Gusa umukobwa nawe yakomeje kujya abyishimira, nyuma amaze kuba nk’umugore w’uwo mugabo, yatangiye kujya asuzugura nyina . Nyina yamubwira ati kora iki , undi ati “umbwira gukora ibyo nkande ?”.
Ibyo byatumye umugore akomeza kugira amakenga , ndetse nyuma umwana aza kumwerurira ati “Erega mama jya ucisha make ikujyamo niyo injyamo” .
Umugore yarababaye cyane atongana n’umugabo ndetse ashaka kwirukana umukobwa mu nzu ariko umugabo aratsemba avuga ko umukobwa ntaho azajya , none kuri ubu basigaye banasambana abireba .
Uyu mugore akomeje kugisha inama y’icyo yakora nyuma yuko umukobwa we amutwaye umugabo ndetse akaba asigaye anamubwira ngo nashaka kugenda azazinge utwe agende , kandi ari mu rugo rwe. Reba videwo