Umugabo wo mu karere ka Kicukiro witwa Mbonigaba Jean Demascene yasanzwe yiyahuye nyuma y’igihe afitanye amakimbirane n’umugore we.
Ahagana saa sita zuzuye zo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, nibwo uyu mugabo yiyahuriye mu ruganiriro rw’inzu yari atuyemo.
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo n’umugore we bafitanye abana batatu.
Bavuga ko uyu mugabo yari yarubatse mu kibanza cyo kwa sebukwe ndetse akenshi na kenshi hari igihe umugore we yamucyuriraga amubwira ko inzu atari iye ku buryo hari n’igihe yamwirukanaga.
Bavuga ko uyu mugabo kugira ngo yiyahure byatewe n’uko yagurishije ingurube kugira ngo ajye gukodeha indi nzu, yataha agashyamirana n’umugore we.
Umwe mu baturanye n’uyu muryango utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mugabo mbere yo kwiyahura yari yamubwiye ko ashaka guhunga umugore we aho kugira ngo azisange muri gereza.
Yagize ati “ Yambwiye ko umugore yahoraga amucyurira ngo inzu yubatse si iye kubera ko yubatse mu kibanza cyo kwa sebukwe noneho bikamubabaza kubera ko yanahoraga amubwira ngo nta mugabo umurimo ngo aho kugira ngo inzu ibe iyo umwe yahasiga ubuzima.”
Bivugwa ko kandi amakimbirane yaturutse ku mafaranga uyu mugabo yagurishije ingurube angana n’ibihumbi90 , hanyuma yatongana n’umugore we agahita afata icyemezo cyo kwiyahura.