in

Kigali: Umugabo yaryamanye n’indaya ebyiri icyarimwe maze abura ayo kwishyura zimufatanya n’umunaniro ziramudiha abantu barahurura

Umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yakubiswe n’indaya ebyiri ndetse zinafatira telefone ye yo mu bwoko bwa Samsung, nyuma y’uko baryamanye ariko akanga kuzishyura amafaranga yose bari bumvikanye.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2024.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yaryamanye n’indaya ebyiri muri imwe muri ‘lodges’ ziherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, azemerera ko ari buzishyure ibihumbi 20Frw.

Bavuga ko uyu mugabo nyuma yo kuryamana nazo zose yaje guhura n’uruva gusenya ziramukubita mu buryo bakomeye, nyuma yo gushaka kuzishyura ibihumbi 10Frw gusa kandi bari bumvikanye ko aziha ibihumbi 20Frw.

Umusore witwa Byungura Walidi yagize ati “ Zamukubise karahava da zinamwambura telefone, uwo mugabo we yavugaga ngo arazishyura ibihumbi 10Frw kuko ngo buri ndaya basambanye rimwe ntiyiyongeze zo ntizibyemere zikamubwira ko ahubwo zinamukuramo amaso.”

Umubyeyi witwa Mukayisenga Chantal, we yavuze ko yatunguwe cyane n’uyu mugabo uryamana n’abagore babiri.

Ati “Ntabwo ari njye gusa abantu benshi yabatangaje kuko ntibiyumvishaga uburyo yaryamanye n’indaya ebyiri ari umwe kuko n’iyo umubonye ku maso ubona ko ari akagabo k’amagara mato.”

Imwe muri izi ndaya itifuje ko amazina yayo atangazwa avuga ko uyu mugabo yashatse kubatorokera muri ‘lodge’ atabishyuye ndetse ariyo mpamvu birwanyeho bakanamwambura telefone kugira ngo abanze abahe amafaranga yabo bari bakoreye.

Nyuma y’uko uyu mugabo abonye ko abantu bahuruye ari benshi yahise ahamagara undi mugabo w’inshuti ye amwoherereza andi mafaranga ibihumbi 10Frw yishyura izo ndaya ahita atega moto imusubiza mu Gatsata, aho bivugwa ko atuye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Shaiboub yahawe amafaranga yanga kuyabika ahitamo kuyihera abasifuzi!

Ruhango : RIB imukurikiranyeho gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato umugabo mugenzi we.