Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yari mu nzira ataha, ubwo yari ageze aho bacururiza ibiraha yahuye n’undi mugabo uri kumwe n’umugore we, uwo mugore abwira umugabo we bwiite ngo abimugurire umugabo amubwira ko nta mafaranga afite.
Ibi byabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagali ka Gacuriro mu mudugudu w’Urugarama, aho wa mugabo wari usohokanye n’uwo mugore yatangiye gutuka uwo mugabo, amubwira ko nta mugabo umurimo, umuntu unanirwa no kugurira umugore we ibiraha.
Nibwo intonganya zatangiye bagiye kurwana umugore w’uwo mugabo aritambika agira ngo batarwana.
Wa mugabo bahuye yahise amusingira amuruma umunwa wo hejuru arawuca, abaturage bahageze bose bemeza ko basanze uwo mugore avirirana bamujyana kwa muganga bashaka igice cy’uwo munwa barakibura bakeka ko yakimize.
Gusa uwo mugabo wamurumye bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.