in

Kigali: Umugabo yahanutse ku igorofa rya kabiri abanza umugongo hasi ahita agagara

Umugabo witwa Ntibaziyaremye Ferdinand yahanutse ku nyubako yari ari kubaka ahitwa agwa muri komo.

kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gashyantare 2022, nibwa uyu mugabo usanzwe ari umufundi yahanukaga avuye ku igorofa rya kabiri ry’inyubako yari ari kubaka. Iyo nyubako iherereye mu murenge wa Nyarugenge mu Kagali ka Kiyovu ahazwi nka La Bonne Adreese mu mugi wa Kigali.

Ferdinand ufite imyaka 39 y’amavuko yikubise hasi kubera ngo imbaho yari yicayeho ari kubaka zaje kuvunika bikarangira uyu mugabo yisanze ku butaka nk’uko butangazwa n’ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru.

Uyu mugabo ubwo yamaraga kwikubita hasi abanje umugongo, abari bari aho bahise bahamagaza imbangukiragutabara (Ambulance) yahise ijyana uyu mugabo mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge.

Murekatete Patricicie umuyobozi nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge yavuze ko akimenya ibi byabaye yahise aza gutabar, ikindi kandi yanasabye abakora ibikorwa byo kubaka bazajya baba bafite ubwishingizi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore wigeze kuvugwaho gukundana na Shaddyboo yambitse impeta umukunzi we (Video)

Umugore yategetse ko nimwa ibiryo murugo. Nahukanye Inshuro 5. Umugabo aratinyutse avuga ihototerwa yakorewe n’umugore