in

Kigali: Umugabo yaguze indaya abuze ayo kwishyura imukorera ibiteye agahinda

Umugabo w’imyaka 46 y’amavuko wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo yambuwe inkweto n’ipantaro nyuma yo kuryamana n’indaya akabura ibihumbi 5 Frw byo kuyishyura ku mafaranga bari bumvikanye.

Ibi byabaye mu mvura yaguye saa Yine z’ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 1 Kanama 2022.

Abatuye muri aka gace babwiye itangazamakuru, ko uyu mugabo yari yemereye iyo ndaya ko ayishyura ibihumbi 10 Frw ariko nyuma ayiha ibihumbi 5 Frw gusa. Ibi byatumye ihita ifatira inkweto ze n’ipantaro agumana umupira w’umukara yari yambaye.

Uwo mugabo ngo yitabaje umusore we uri mu kigero cy’imyaka 25 amuhamagara kuri telefone aba ari we umushyira ibindi bihumbi 5 Frw, abona gusubizwa inkweto n’ipantaro ye.

Umwe mu bacumbitse aho uwo mugabo yari yagiye gusambanira, yavuze ko yatunguwe n’uburyo yiyambaje umuhungu we aba ari we umwishyurira andi mafaranga kugira ngo iyo ndaya imusubize ibye.

Yagize ati “Indaya yatsimbaraye imufatira inkweto n’ipantaro ibinyuza mu idirishya ibiha indi ndaya iba muri iki gikari. Yamubwiye ko natayishyura imusohora yambaye ubusa. Njye icyantunguye ni ukuntu yahise ahamagara umuhungu we nta soni afite amusaba ayo mafaranga.”

Yongeyeho ko uyu mugabo yitabaje uwo musore nyuma yo kubona ko iyo ndaya yariye karungu inashaka kumwambura telefone ye ngendanwa.

Undi mugore uba muri urwo rugo yavuze ko uwo musore mbere yo kwishyurira se ibihumbi 5 Frw yabanje kumwihanangiriza amubwira ko atazongera kumushyigikira mu mafuti nk’ayo.

Ati “Umuhungu yaje avuga nabi ateza amahane bamubwira ibyo se yakoze abonye n’uburyo iyo ndaya iri kuvugira hejuru ahita akora mu mufuka ayiha ibihumbi 5 Frw nayo ihamagaza mugenzi wayo yari yabikije izo nkweto n’ipantaro irabimusubiza.”

Yongeyeho ko umuhungu yagiye atonganya se amubwira ko amusebya ndetse atazongera kumufasha mu bintu nk’ibyo.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musore abana na se gusa nyuma yo kunanirana n’umugore yari yarashatse.

Indaya yari yafatiriye inkweto n’ipantaro y’uwo mugabo yo yabwiye itangazamakuru ko yabikoze kuko nta bundi buryo yari gukoresha kugira ngo yishyurwe amafaranga yari yemerewe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Phil Peter yashyize hanze ukuri kose kubyo gufungisha Moses yavuzweho (video)

Umukuru w’umudugudu yaciwe ugutwi n’umuturage