Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022, ahagana saa kumi n’imwe mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe muri Kicukiro, mu nzu zatujwemo abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe.
Uyu mugabo w’imyaka 30 witwa Masengesho Jean de Dieu, umaze igihe gito atandukanye n’umugore we, yagurijwe amafaranga agera ku bihumbi 150 Frw ariko ananirwa kuyishyura, maze moto ye irafatirwa. Gusa yaje kujya mu nzu y’umuvandimwe w’uwafatiriye iye ahitamo gutwika moto yari ihari.
Umwe mu baturage batabariye hafi kuzimya iyi nkongi bavuze ko uyu mugabo yagurijwe amafaranga akabura ubwishyu, aribyo byamuteye umujinya wo kujya gutwika iyi moto.
Yagize ati “Uyu mugabo yari yavuze ko moto ye yibwe kandi barayifatiriye kubera ibihumbi 150 yagurijwe akabura ubwishyu, umwe muri abo bavandimwe bamugurije amafaranga yahisemo gufatira moto y’uyu mugabo, ejo hashize ngo yabwiye abandi ngo bamumuhamagarire amuzanire moto amwishyure abeshya ariko baranga aribwo yashaka no guca n’inzugi.”