Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu kagari ka Nkuzuzu haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 28 y’amavuko, abapolisi bamusanze iwe ahatekera kanyanga, ahita yemera ko yakoraga iki kiyobyabwenge.
Yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage bo muri aka gace bahaye amakuru Police kuri uyu mugabo watekeraga kanyanga iwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yagize “Hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze koko basanga ahatekera Kanyanga.”
Banahasanze kandi litiro 360 z’ ibisigazwa bizwi nka merase yakoreshaga mu gucanira kugira ngo havemo kanyanga.
Polisi y’u Rwanda igira iti “Amaze gufatwa yiyemereye ko asanzwe akora Kanyanga akayigurisha mu duce dutandukanye, ibyo ayikoramo akaba abikura mu nganda zikora isukari avuga ko abishyiriye amatungo.”
Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Bumbogo, mu gihe ibiyobyabwenge yafatanywe byangirijwe mu ruhame.