Muri Kigali bamwe mu bana babyarira ku mihanda bakaba badafite kirengera ndetse n’uwabafasha gutunga abana baba babyaye, bavuga ko baza bakabambura abana baba babyaye bakabatwara.
Bamwe mu bana bo ku muhanda b’abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hari ababyara ariko ntibarere kuko hari abaza bakabiba impinja, bagakeka ko bikorwa n’ababa barabuze urubyaro cyangwa abajya kubagurisha.
Muri iyi minsi nibwo hari hamaze igihe bimwe mu binyamakuru bisura bamwe mu bana bakorera akazi kavunanye mu mihanda ndetse n’abandi bataye ishuri bakajya gukora ako kazi mu mihanda kigiea ngo babone icyabatunga.
Bamwe mu bana bagaragaje ko kujya mu mihanda ari ukubura uko bagira bityo bigatuma bajya gushakira ubuzima ku muhamda kugira ngo bunganire ababyeyi.
Bamwe mu bana b’abakobwa bavuze ko hari abjya babyarira ku muhanda akenshi baratewe inda n’abantu batazi hanyuma umwana yamara kuvuka hakagira umuntu uza agaterura umwana akamushyira mu modoka akamutwara akajya kumwirerera.