Abatuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abana bishoye mu buraya bakiri bato by’umwihariko mu gace ka Kabuhunde.
Mu mudugudu wa Kabuhunde haravugwa indaya nyinshi dore ko abasore n’abagabo baza kuzigura muri utu duce.
Ikinyamakuru IGIHE cyasuyu uyu mudugudu maze abahatuye bababwira ko ikibazo cy’indaya zicuruza cyafashe indi ntera.
Umwe muri abo bakora uwo mwuga yabwiye umunyamakuru ko bicuruza ku mafaranga ibihumbi bibiri cyangwa bitatu ndetse ko iyo uguze inzoga bakugabanyiriza.
Aka gace kandi gateye inkeke ku babyeyi baharera kuko usanga mu tuyira haba hagiye huzuyemo udukingirizo tuba twakoreshejwe n’abo bakora uwo mwuga.