in

Kigali: imodoka ziragonganye batatu barakomereka.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, mu masangano y’umuhanda uva Nyabugogo werecyeza Kimisagara ahasanzwe hari ibimenyetso biyobora ibinyabiziga (Feux Rouge), habereye impanuka y’imodoka 2 zari zipakiye ibiribwa bihita bimeneka mu muhanda rwagati.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ubwo imodoka zisanzwe zitwara ibiribwa zihutaga ngo zibigeze mu masoko kugira ngo abacuruzi babone ibyo barangura.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye BTN TV ko ishobora kuba yatewe no kuba abashoferi bihutaga kuko amasaha yabo yari atangiye gusa nk’abafata.

Yagize ati “Ubusazwe ibiribwa birangurwa mu gitondo cya kare cyane, urumva imodoka zibizana zo ziba zigomba kuzinduka kurusha abaza kurangura.”

Avuga ko ziriya modoka zagonganye, harimo iyari ipakiye ibirayi mu gihe indi yari itwaye ibitoki indi ipakiye ibirayi nka bimwe mu bicuruzwa bigurwa cyane kandi bikarangurwa hakiri kare.

Umwe mu bashoferi babonye iyi mpanuka avuga ko imwe mu modoka yakoze amakosa kuko yabereye muri feux rouge mu gihe zitajyaga mu cyerekezo kimwe.Bivugwa ko iyi mpanuka yakomerekeje abantu batatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukubitwa urushyi, Perezida Macron w’Ubafaransa dore ibyo akorewe.

Alliah yamaze amatsiko abibaza ko ari mu rukundo na Bamenya